Perezida wa Zambia yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema uri mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, maze yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Perezida wa Zambia yashyize indabo ku mva ishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994
Perezida wa Zambia yashyize indabo ku mva ishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994

Perezida Hichilema akigera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yakiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana hamwe na Prof Nshuti Manasseh, Umunyamabanga muri Miisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.

Umukuru w’igihugu cya Zambia yatambagijwe ibice bigize uru rwibutso ndetse asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Mu gitabo cy’abashyitsi Perezida Hichilema yavuze ko ingorane zikomeye ari uburyo ikiremwamuntu cyananiwe bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ashimangira ko uku kunanirwa bitabaye ku Rwanda gusa ahubwo ari ibya buri wese.

Yakomeje avuga ko habayeho uburangare mu kudafata ingamba zihamye zo gukumira ibyo yibonye n’amaso ye. ndetse avuga ko inzangano zikwiye kwamaganwa.

Perezida Hichilema arasura kandi ibindi bikorwa bitandukanye birimo icyanya cyahariwe inganda cy’I Masoro mu Karere ka Gasabo, n’ikigo cya Norssken House Kigali kigamije guteza imbere ibikorwa byo guhanga udushya no kwihangira imirimo mu rubyiruko.

Abakuru b’ibihugu byombi baraza kandi kwitabira ibikorwa by’Inama y’iminsi itatu irimo kubera I Kigali, ikaba igaruka ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu ma Banki n’ibigo by’imari rizwi nka Inclusive FinTech Forum (IFF).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka