Perezida wa Sena yifatanije n’abaturage ba Gakenke mu muganda wo guhangana n’ibiza
Perezida wa Sena, Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene aherekejwe n’abasenateri, kuri uyu wa gatandatu tariki 19/05/2012, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Cyabingo, mu Karere ka Gakenke mu muganda wo gukora amaterasi.
Umuganda wibanze mu gukora amaterasi mu Mudugudu wa Gatare, mu Kagali ka no gusibura umuhanda wa Gicuba-Janja, wibasiwe n’inkangu zamanutse zikagwa mu muhanda ku buryo kugendwa byari bigoye.
Aganira n’abaturage nyuma y’umuganda, Perezida wa Sena yabasabye gufata amazi ava ku mazu agakoreshwa mu bikorwa byo kuhira imyaka n’ imirimo yo murugo, aho kuyareka agatiza umurindi andi mazi agateza ibiza.
Mu rwego rwo guhangana n’ibiza ku buryo burambye, avuga ko gutera ibiti bigomba kuba inshingano ya buri wese.
Ati: “Gutera ibiti bigomba kuba inshingano ya buri muntu wese, aho kuba umuhango wo ku munsi w’igiti gusa. Ibyo biti bigomba guterwa kandi no hafi y’ingo mu rwego rwo kurwanya isuri”.

Yibukije abaturage gahunda yo kuringaniza imbyaro, babyara abo babasha kurera kuko bitabaye ibyo n’ibikorwa birimo gukorwa nk’ayo materasi ejo yazaturwaho kubera umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage ukabije.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, asobanura ko akarere ayobora kafashe ingamba zo guhangana n’ibiza zirimo gukora amaterasi, guca imirwanyasuri, gutera ibiti ku misozi no gutuza abaturage ahantu heza.
Abaturage n’abashinzwe umutekano bitabiriye uwo umuganda ku buryo bushimishije, aho bakoranye imbaraga nyinshi n’ibyishimo ari nako banasabana n’abasenateri.
Emmanuel Hakizimana witabiriye uyu muganda, avuga ko gukorana umuganda n’abasenateri bibaha urugero rwiza n’ubushake bwo kwikemurira ibibazo kandi bigaragaza ko ibyo bavuga biba biri ku mutima.
Umuganda wo guhangana n’ibiza washyizweho na Minisitiri w’Intebe, mu rwego rwo guhangana n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ukaba wabaye mu gihugu cyose.
Mu karere ka Gakenke imvura yasenye amazu agera kuri 80 inahitana abantu bane, hakomereka umuntu umwe, mu Murenge wa Mataba.
Kuva mu kwezi kwa 04/05/2012, iyo mvura yangije hegitare zigera kuri 200 z’ibishyimbo mu gishanga gikikije umugezi wa Base n’ikiyaga cya Muhondo, no mu mirenge ya Rusasa na Mugunga yangiza hegitare 35 z’umuceri mu kibaya cya Nyabarongo na Mukungwa.
Kuwa Gatanu w’iki cyumweru, yanateye inkangu mu muhanda wa kaburimbo uhuza Kigali-Musanze, hitabazwa imashini kugira ngo wongere kuba nyabagendwa.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|