Perezida wa Sena yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, H.E Aslan Alper Yüksel kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, byibanze ku kwagura umubano w’ibihugu byombi ndetse n’uw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Hon. Dr Kalinda François Xavier na Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda
Hon. Dr Kalinda François Xavier na Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko mu bindi baganiriye harimo gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi, ndetse ko mu gihe cya vuba hazakorwa urutonde rw’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikoherezwa muri Turukiya, hakajya habaho ibiganiro hagati y’abagize Inteko z’Ibihugu byombi.

Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda Aslan Alper Yüksel, na we avuga ko yishimiye, ibiganiro bagiranye kandi ko yizeye ko bigiye kubafasha kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda n’igihugu cye.

Ibi biganiro kandi byanitabiriwe na ba Visi Perezida ba Sena, Nyirahabimana Soline hamwe na Dr Mukabaramba Alivera.

Impande zombi mu biganiro
Impande zombi mu biganiro

U Rwanda na Turukiya bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi kuva mu 1980, ndetse muri Mutarama mu 2023 binyuze kuri ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubutwererane rusange, umuco na siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Ni nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Turukiya kandi yagize uruhare runini mu guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda, birimo kurangiza imirimo yo kubaka Kigali Convention Center, kubaka BK Arena ndetse nibo banavuguruye Stade Amahoro, biciye muri Sosiyete SUMMA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka