Perezida wa Sena ya Eswatini yashimye u Rwanda kuba rufite abagore benshi mu Nteko

Perezida wa Sena mu Bwami bwa Eswatini, Pastor Lindiwe Dlamini, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, mu biganiro yagiranye na Hon. Donatille Mukabalisa, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yishimiye ko u Rwanda ruhagarariwe n’abagore benshi mu Nteko.

Hon. Lindiwe Dlamini n'itsinda ayoboye bashimye uko u Rwanda rwahaye agaciro abagore
Hon. Lindiwe Dlamini n’itsinda ayoboye bashimye uko u Rwanda rwahaye agaciro abagore

Yabitangaje nyuma yo gusobanurirwa imikorere ya Sena n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse n’abayigize, yishimira ko u Rwanda rushyira imbere umugore mu myanya y’ubuyobozi.

Yagize ati “Ibiganiro byacu byibanze ku mikoranire hagati y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iy’Ubwami bwa Eswatini. Twasangiye ubunararibonye, ariko reka mbanze nshimire Perezida wa Repuburika y’u Rwanda kuba yarahize abandi muri gahunda ya ‘He For She’, no kuba Igihugu cy’u Rwanda gifite abagore benshi bahagarariye rubanda mu Nteko, kuko bagera kuri 61%. N’ibyo kwisihimirwa, reka mbonereho no kubifuriza umunsi mwiza w’abagore”.

Pastor Lindiwe Dlamini avuga ko ikibagenza ari ugushaka imikoranire n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Hon Mukabalisa yatangaje ko mu biganiro bagiranye yamusobanuriye imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, bagaruka no ku mubano w’ibihugu byombi.

Hon Mukabalisa aganira na Hon Lindiwe Dlamini
Hon Mukabalisa aganira na Hon Lindiwe Dlamini

Yavuze kandi ko umubano w’u Rwanda na Eswatini uhagaze neza, kuko mu minsi yashije Umwami w’icyo gihugu yagiriye uruzinduko mu Rwanda, bagirana ibiganiro na Perezida Kagame, bigamije kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Umubano w’u Rwanda na Eswatini umeze neza binyuze mu kugenderana kw’abayobozi b’ibihugu byombi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka