Perezida wa Sena Dr. Kalinda yashimye ubufatanye bw’u Rwanda na La Haye
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025 yakiriye mu biro bye Dr. Christophe Bernasconi, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro rya La Haye ku Mategeko Mbonezamubano Mpuzamahanga, HCCH.

Mu biganiro byabo, bagarutse ku nyungu u Rwanda ruzakura mu kwinjira muri uyu muryango, aho rwabaye umunyamuryango mushya kuva muri uyu mwaka wa 2025.
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda yashimye ubufatanye hagati y’u Rwanda n’uyu muryango, ashimangira ko kwinjira muri HCCH bizafasha mu kunoza imikoranire y’amategeko mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n’imiryango, ubucuruzi n’iyubahirizwa ry’amategeko.
Dr. Bernasconi na we yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere amategeko yita ku muturage, yizeza ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano n’amahame y’uyu muryango.
U Rwanda rwabaye umunyamuryango w’Ihuriro rya La Haye (HCCH) ku wa 5 Werurwe 2025.

Kuba u Rwanda ari umunyamuryango wa HCCH bizarufasha gukoresha inyandiko zemewe mu bihugu bitandukanye nta kindi rusabwe.
Abikorera n’abashoramari bazoroherwa no kohereza cyangwa kwakira inyandiko mpuzamahanga, bibongerere n’amahirwe y’ishoramari rishya.
Abanyarwanda n’abanyamahanga bashobora gukoresha inyandiko zemewe mu bihugu by’ahandi, mu buryo bwihuse kandi bitabagoye.
U Rwanda ruzagira uruhare mu masezerano y’ihuriro rya HCCH, bitume rugira amahirwe yo kugira ijwi mu igenamigambi ry’amategeko mpuzamahanga.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|