Perezida wa Sena Dr Kalinda n’abo bari kumwe baganiriye na Perezida Lourenço
Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda n’abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko bari i Luanda muri Angola, bakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, João Lourenço, bagirana ibiganiro.

Perezida wa Sena Dr Kalinda François Xavier n’itsinda ryamuherekeje, bari muri Angola aho bitabiriye Inteko Rusange ya 15 y’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko, mu bihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’ibiyaga bigari (FP-ICGLR).
Iyi nama irimo kubera i Luanda kuva tariki 23 kugeza 25 Mata 2025. Yitabiriwe n’abayobora Inteko zishinga Amategeko mu bihugu bya Angola, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, u Rwanda, Santarafurika, Sudani y’Epfo na Sudani.
Abitabiriye iyo Nteko barimo kuganira ku buyobozi budaheza, no gufata ibyemezo mu Karere. Iyi Nteko Rusange izasuzuma kandi ifate imyanzuro yerekeye umutekano, politiki n’ibikorwa by’ubutabazi mu Karere.
FP-ICGLR ni umuryango uhuza abagize Inteko Ishinga Amategeko b’Abanyafurika, bo mu bihugu by’Akanama mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari.

Bimwe mu byo FP-ICGLR ikora bikubiye mu bintu 5 by’ingenzi, birimo amahoro n’umutekano, Demokarasi n’imiyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu, umutungo kamere no kwishyira hamwe nk’Akarere.
U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.
Aya masezerano yemerera kohereza abantu bakatiwe igifungo kirenze imyaka ibiri, bisabwe n’ubuyobozi bwa kimwe mu bihugu byombi. Yasinyiwe i Kigali na Minisitiri w’Ubutabera wa Angola, Francisco Queiroz na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja.
Ibihugu byombi bifitanye amasezerano mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire, aho byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.

Ohereza igitekerezo
|