Perezida wa Sena Dr Augustin Iyamuremye yeguye

Dr Iyamuremye Augustin wari Senateri ndetse anayobora Sena y’u Rwanda yatangaje ko yeguye kuri iyo myanya yombi kubera uburwayi, kugira ngo kwivuza kwe bitabangamira inshingano ashinzwe.

Dr Iyamuremye Augustin
Dr Iyamuremye Augustin

Senateri Dr Iyamuremye yatangaje ubwegure bwe kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukuboza 2022, ashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ko atahwemye kumugirira icyizere.

Dr Iyamuremye yandikiye ba Visi Perezida ba Sena bombi ndetse n’Abasenateri bose ati "Mbandikiye mbamenyesha iyegura ryanjye ku mwanya w’Ubuyobobozi bwa Sena no ku murimo w’Ubusenateri kubera impamvu z’uburwayi, nkaba nkeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano nshinzwe."

Dr Iyamuremye yashimiye Abasenateri bamutoye kandi ko ngo batigeze bamutererana mu nshingano avuga ko zitari zoroshye, asaba imbabazi aho yaba yaragaragaje intege nke avuga ko bitari mu bushake bwe.

Dr Iyamuremye avuga ko atazigera yiyumvamo ko acyuye igihe, ahubwo ko mu ntege nke ngo azakomeza kwitangira Igihugu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022, Inteko Rusange igezwaho uko kwegura, yemeze ko Perezida wa Sena avuye burundu mu mirimo ye.

Byinshi kuri Dr Iyamuremye Augustin weguye

Ku wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2019, nibwo Abasenateri bagize manda ya gatatu ya Sena y’u Rwanda barahiriye gutangira imirimo yabo, barimo na Dr Iyamuremye Augustin.

Nyuma yo kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Abasenateri batoreye Iyamuremye Augustin gusimbura Bernard Makuza ku mwanya wa Perezida wa Sena.

Hon. Iyamuremye yatowe n’Abasenateri 25 akaba yarahatanaga kuri uwo mwanya na Hon. Zephyrin Kalimba wabonye ijwi rimwe.

Dr. Iyamuremye Augustin yinjiye muri Sena atanzwe na Perezida wa Repubulika. Icyo gihe muri 2019 yari afite imyaka 73 y’amavuko, akaba yari asanzwe ayobora Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye.

Dr. Iyamuremye Augustin yabaye no muri manda ya mbere ya Sena. Abarizwa mu mutwe wa Politiki wa PSD.

Senateri Iyamuremye Augustin yari yungirijwe na Esperance Nyirasafari hamwe na Dr Mukabaramba Alivera ku myanya ibiri ya Visi Perezida wa Sena.

Senateri Nyirasafari Esperance ni we Visi Perezida ushinzwe kugenzura amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma, naho Senateri Dr Alivera Mukabaramba ni Visi Perezida wa Sena ushinzwe gukurikirana imirimo ijyanye n’imari n’abakozi muri Sena.

Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26.

Dr. Iyamuremye Augustin yakoze imirimo inyuranye, cyane cyane muri Politiki yo mu Rwanda:

Mu 1977-1984 yari umuyobozi wa Laboratwari ya kaminuza y’u Rwanda, mu Kuboza 1990-1992 yari Perefe wa Gitarama, kuva muri Kamena 1992- Mata 1994 yari umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu.

Kuva muri Nyakanga 1994-1998 yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi, kuva mu 1998-Nyakanga 1999 aba Minisitiri w’Itangazamakuru, kuva muri Nyakanga 1999-Werurwe 2000 yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, naho kuva mu 2001-2003 yari Umudepite mu Nteko ishinga Amategeko.

Ibaruwa yanditse y’ubwegure bwe:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka