Perezida wa Repuburika yakiriye ba Ambasaderi 9 bashya

Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2018, Perezida wa Repuburika Paul Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi 9 bashya zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye inyandiko zemerera abambasaderi bashya gukorera mu Rwanda
Perezida Kagame yakiriye inyandiko zemerera abambasaderi bashya gukorera mu Rwanda

Ba Ambasaderi bakiriwe n’ab’ibihugu by’Ubuhinde, Austria, Angola, Indonesia, Australia, Brazil, Slovakiya, Argentine n’Ibirwa bya Philippines, bakaba bose bagaragarije Umukuru w’igihugu imigambi bafite muri manda yabo muri gahunda y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibihugu byabo.

Ambasaderi wa Indonesia mu Rwanda, Prof Dr Ratlan Pardede ufite icyicaro i Dar Es Salaam muri Tanzania, yavuze ko aje kongera ingufu umubano wari uri hagati y’ibihugu byombi, ariko ngo akazibanda cyane ku bukungu bushingiye ku bucuruzi hagati y’ibihugu byombi kugira ngo bukomeze kuzamuka.

Yagize ati “Ngiye kongera ingufu mu by’ubukungu ariko by’umwihariko mu bucuruzi hagati ya Indonesia n’u Rwanda. Mu myaka ibiri ishize, ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwarazamutse buva kuri miliyoni 0.4 y’Amadorari ya Amerika muri 2015 agera kuri miliyoni 7.4 muri 2017”.
Arongera ati “Iyo mibare ariko ntishimishije kuko hari andi mahirwe menshi yatuma urwego rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ruzamuka kurushaho”.

Ambasaderi w’Ubuhinde mu Rwanda na we wakiriwe kuri uyu munsi, Oscar Kerketta, yavuze ko yishimiye kuba ari we Ambasaderi wa mbere w’icyo gihugu mu Rwanda uzaba afite icyicaro i Kigali, kuko abandi babaga bakorera i Kampala muri Uganda.

Yavuze kandi ko hari byinshi igihugu cye cyiteguye gufatanya n’u Rwanda, ngo akaba azabishyiramo imbaraga ngo bigerweho.

Ati “Ubufatanye hati y’Ubuhinde n’u Rwanda buzibanda ku bikorwa remezo, ubucuruzi, ubuhinzi, ikoranabuhanga (ICT), amahugurwa mu nzego zitandukanye, ingufu n’ibijyanye n’umutekano”.

Ba Amabasaderi hafi ya bose bagaragaje ko ibihugu byabo bishishikajwe no gufatanya n’u Rwanda mu mishanga inyuranye y’ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga, hagamijwe kongera umusaruro.

Igihugu cy’Ubuhinde n’icya Angola ni byo bizaba bifite Amasade i Kigali, Indonesia ikayigira i Dar Es Salam muri Tanzaniya mu gihe izindi zose zizaba ziri i Nairobi muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka