PEREZIDA WA REPUBULIKA YASHYIZEHO ABASENATERI BASHYA

Kuri uyu wa kane perezida wa repubulika Paul Kagame yashyizeho abasenateri bashya bazafatanya n’abandi baherutse gutorerwa guhagararira abanyarwanda mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena muri manda itaha.

Ashingiye ku itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nkuko ryavuguruwe kugeza ubu cyane cyane mu ngingo zaryo arizo iya 82, 83, 84 n’iya 85 ; ashingiye kandi ku itegeko ngenga no 02/2005 ryo kuwa 18 Gashyantare 2005 rigena imikorere ya sena cyane cyane mungingo yaryo ya 3 Perezida Paul Kagame yashyizeho abasenateri bashya.

Abo ni Bwana Makuza Bernard, wari usanzwe ari Minisitiri w’intebe, hakaba Bwana Ntawukuriryayo Jean Damascène, wari umuyobozi wungirije w’inteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite, Bwana Tito Rutaremara wari Umuvunyi mukuru ndetse na Madamu Kantarama Peneloppe wigeze kuba gouverineri w’intara y’uburengerazuba.

Si ughushyiraho abasenateri gusa kandi kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho minisitiri w’intebe mushya akaba ari Bwana Pierre Damien Habumuremyi wasimbuye Makuza Bernard wari umaze imyaka cumi n’umwe kuri uwo mwanya.

Biteganyijwe ko minisitiri w’intebe mushya ari buze kurahira uyu munsi saa yine zuzuye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko naho abatorewe kuba abasenateri bo bakaba bazarahira mu minsi iri imbere.

Anne-Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

POLICE,YARAKOZE GUKOR’AKAZIKAYONEZA MUGUTAMURIYOMBI KUBASHAKA GUHUNGABANYA UMUTEKANO WIGIHUGU NABANYARWANDAMURUSANGE

NSENGIYUMVA yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka