Perezida wa Pologne yasuye Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho (Amafoto)
Yanditswe na
Marie Claire Joyeuse
Nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda y’uruzinduko rwa Perezida wa Pologne mu Rwanda, Andrzej Sebastian Duda, kuri uyu wa 8 Gashyantare 2024 yasuye Ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho, agera no mu ishuri ry’abatabona ryashinzwe kandi rifashwa n’ababikira bo mu gihugu cye.

Perezida wa Pologne na madamu we mu Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho
Ku Ngoro ya Bikira Mariya, we n’umugore we bari kumwe bafashe akanya ko gusengera muri chapelle ya Bikira Mariya, naho mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona, bamugaragariza imikorere y’iryo shuri igihucye gitera inkunga, afata n’umwanya wo kureba imikino abana bamuteguriye.





Perezida wa Pologne yeretswe imikorere y’ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona



Ohereza igitekerezo
|
Harya buriya uwavuga ko bapfukamye basenga Maliya,yaba abeshye?None se ko bible itubuza gupfukamira ibibumbano,ndetse ikavuga ko ababirengaho izabarimbura ku munsi wa nyuma?
Sibyo gusa, abanyabyaha Bose bazarimbuka!