Perezida wa Pologne yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda
Ku wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, nibwo Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser Duda, basoje uruzinduko bari bamaze iminsi bagirira mu Rwanda.
Ni uruzinduko rw’akazi rwatangiye ku wa Kabiri tariki 6 Gashyantare 2024, rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye mu gihugu bigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Akigera ku kibuga cy’indege Perezida Duda yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, amwakira mu biro bye, nyuma yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bagirana ibiganiro mu muhezo byabereye muri Village Urugwiro.
Nyuma yaho ku itariki 7 Gashyantare, Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, ndetse bahagararira isinywa ry’amasezerano mu nzego zitandukanye z’ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi, ubufatanye mu ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, ibijyanye no kurengera ibidukikije, ubucukuzi n’ingufu.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi Biruta na mugenzi we wa Pologne, Andrzej Szejna.
Ubwo Perezida wa Pologne n’umugore we bari mu ruzinduko mu Rwanda, basuye abana bafite ubumuga bwo kutabona biga mu Ishuri riherereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, babashyikiriza impano y’imashini isohora inyandiko ndetse n’impapuro zingana n’ibilo 120, inkunga ababikira b’Abanya-Pologne bacunga iki kigo bari barabasabye, ndetse basura Ingoro ya Bikira Mariya aho i Kibeho.
Basuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, aho yavuze ko uru rwibutso, amateka rubumbatiye akwiye kubera ishuri rihanitse amahanga mu bijyanye n’ubutabera n’imbabazi, bifasha abaturage mu isanamitima.
Muri uru ruzinduko kandi, Madamu Jeannette Kagame na Madamu Agata Kornhauser Duda, basuye irerero ry’abana bato ryo muri Village Urugwiro rya ‘Eza Early Childhood Development Center’, bakirwa n’abana baharererwa n’urugwiro rwinshi, bagira umwanya wo kwerekwa uko barerwa, uko umunsi wabo uba uteye, bagira n’umwanya wo kuganira no gukina n’abo bana.
Ubwo basozaga uruzinduko rwabo, ku Kibuga cy’indege cya Kigali baherekejwe n’abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri Biruta, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’Ubucuruzi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga n’abandi.
Ohereza igitekerezo
|