Perezida wa Kiyovu Sports yakuyeho ibyo guhagarika umutoza
Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports Juvenal Mvukiyehe yavuze umujinya ariwo watumye atangaza ko bahagiritse umutoza Alain Andre nyuma yo gutsindwa na Gasogi United 3-1 .

Ibi umuyobozi wa Kiyovu Sports yabitangaje nyuma y’icyemezo cyatunguye benshi ubwo yavugaga ko bahagaritse umutoza mukuru wiyi kipe Alain Andre nyuma yuko yaramaze gutsindwa umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.
Nyuma yuko bivuzweho byinshi yewe na bamwe mu bagize ubuyobozi bwa Kiyovu Sports barimo visi perezida akavuga ko batigeze bavugana ibyo guhagarika umutoza kandi ko nta n’umuntu munini muri Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yasobanuye icyamuteye gufata iki cyemezo avuga ko wari umujinya watewe n’umusaruro bari bamaze kubona.
Yagize ati: “Kuva twatsindwa na Gaosogi habaye byinshi,mu burakari bwinshi dutangaza ko umtoza aza ku kazi tumuhe ibaruwa imuhagarika by’agateganyo cyangwa bya burundu nibyo twavuze ariko ibyo byose twabitewe n’umujinya,twabitewe nibyo twari tumaze kubona mu mukino.”

Mvukiyehe Juvenal yakomeje avuga ko mu kwiga ku bibazo byinshi byavuzwe nyuma yuyu mukino birimo kugurisha imikino hashyizweho akanama kakoze igenzura kagahura n’inzego zose yaba abayobozi,umutoza mukuru,abakinnyi ndetse n’abandi batoza hanyuma bahurira hamwe bamenyeshwa ibyavuye mu igenzura.
Bimwe mu bibazo byigwagaho uyu umuyobozi wa Kiyovu Sports yavuze ko byatangiriye ku mukino iyi kipe yanganyijemo na Rutsiro FC ibitego 2-2 avuga ko byabaye nkibiceceka nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-1 ariko nanone bikagaruka ubwo banganyaga na APR FC 2-2 kugeza batsinzwe na Gasogi United 3-1 yongeraho ko nyuma yigenzura basanze buri muntu wese abifitemo uruhare bityo kubita bitabazwa umuntu umwe.
Ati: “Buri ruhande twasanze rufite amakosa yaba abakinnyi hari amakosa bakoze, abatoza n’ubuyobozi.Tuganira abakinnyi bavuze hari amakosa komite ifite, nabo ko hari ayo bafite ndetse n’abatoza barabigaragaza ariko dusanga buri rwego rufite amakosa bityo byaba bigoye kugira ayo makosa aryozwe umuntu umwe.”
Mvukiyehe Juvenal yakomeje avuga ko nabo ubwabo nka komiye nyobozi batari shyashya kuko nabo hari amakosa bakoze yewe ashobora kuba ariyo yatumye ibyabaye byose biba abiheraho avuga basanze ibyatangajwe yaba we ku giti cye ibyo yavuze n’abandi biteshwa agaciro umutoza Alain Andre agasubizwa inshingano ze nk’umutoza mukuru wa Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports kugeza ubu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona iri ku mwanya wa kabiri aho ifite amanota 21.
Ohereza igitekerezo
|