Perezida wa Guinea-Bissau yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022, ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Minisitiri w’Intebe, Dr Eduard Ngirente, yasezeye kuri Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, wasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.
Perezida Embaló yageze mu Rwanda ku wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Perezida Embaló yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Paul Kagame, ndetse bahagararira umuhango wo gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi, uburezi, kubungabunga ibidukikije ndetse n’ubukerarugendo.
Nyuma yaho, Perezida Embaló yakomereje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane ziharuhukiye.
Ni mu gihe ku wa Kabiri tariki 8 Werurwe 2022, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, yasuye icyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, aho yasuye Canergie Mellon University, uruganda rwa African Improved Foods n’urw’Abadage ruteranyiriza imodoka mu Rwanda rwa Volkswagen.
Perezida Embaló asoje uruzinduko rwe rwa mbere agiriye mu Rwanda, ndetse yasabye Perezida Kagame ko nawe azasura Guinea-Bissau, nawe amwizeza ko mu gihe cya vuba azamugenderera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|