Perezida wa Guinea-Bissau ari mu ruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, yageze i Kigali aho aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Perezida Embaló yakiriwe na Minisitiri Biruta ku kibuga cy'indege
Perezida Embaló yakiriwe na Minisitiri Biruta ku kibuga cy’indege

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Embaló, akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Bikaba biteganyijwe ko aza kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Perezida Embaló agiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, nyuma y’uko mu kwezi gushize yahuriye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, muri Sénégal mu muhango wo gutaha Stade Olimpique de Diamniadio yitiriwe Abdoulaye Wade.

U Rwanda rusanzwe rufite Ambasade muri Guinea-Bissau, muri Mata umwaka ushize nibwo Amb Jean Pierre Karabaranga, yashyikirizaga Perezida Embaló impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinea-Bissau.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka