Perezida wa Gabon yatangiye uruzinduko mu Rwanda
Perezida w’igihugu cya Gabon, Ali Bongo Ondimba, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo uyu wa gatanu tariki 05/10/2012. Aje mu rugendo rw’iminsi ibiri mu kwigira
k’u Rwanda ubunararirabonye mu gukoresha icyongereza.
Igihugu cya Gabon cyafashe icyemezo cyo gukoresha icyongereza nk’ururimi rwa kabiri nyuma y’igifaransa. Kugira ngo iyi gahunda ishobore gushyirwa mu bikorwa neza akaba aje kwigira k’u Rwanda narwo rukoresha icyongereza n’igifaransa.
Uretse kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu gukoresha icyongereza, Ali Bongo Odimba n’umufasha we Sylvia Bongo Ondimba baje no gukomeza umubano ibihugu byombi bifitanye urimo kwagura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda rwafunguye inzira y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi kuva umwaka ushize 2011 ndetse hafungurwa n’inzira y’indege kubajyayo aho Rwandair ijyayo inshuro enye mu cyumweru.
Biteganyijwe ko tariki 06/10/2012 aribwo abayobozi b’ibihugu bazaganirira mu Ururwiro, kugira ngo baganire ku bunararibo bw’uko Gabon yakoresha icyongereza nk’ururimi rwemewe nk’uko u Rwanda rugikoresha.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|