Perezida w’u Rwanda n’uwa Madagascar baganiriye ku mubano w’Ibihugu byombi

Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, mugenzi we wa Madagascar Andry Rajoelina uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Nyuma yo kumwakira mu cyubahiro, Abakuru b’Ibihugu byombi bahise bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo, icyakora ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda (Village Urugwiro) bikaba byatangaje ko baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

Abakuru b’Ibihugu byombi kandi bahagarariye umuhango wo gusinya amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Madagascar.

Perezida Andry Rajoelina yasuye n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Biteganyijwe kandi ko Perezida wa Madagascar asura ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro kiri mu Karere ka Rulindo, ahazwi nka Nyakabingo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame arakira ku meza mugenzi we Rajoelina.

Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2023.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yitabiriye inama y’ubucuruzi yahuje abikorera bo mu bihugu byombi. Muri iyi nama hagaragajwe amahirwe y’ishoramari ari muri buri gihugu aba bashoramari bashoramo imari ndetse uba umwanya mwiza wo gutanga ibitekerezo binyuranye ku bashoramari bo mu bihugu byombi.

Uru ruzinduko rwa Perezida Rajoelina rugaragaza umubano mwiza w’ibihugu byombi rukaba ruje gushimangira no kongera imikoranire igamije guteza imbere ishoramari hagati y’u Rwanda na Madagascar.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka