Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ashobora kugenderera u Rwanda muri Mata
Hari amakuru yemeza ko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ashobora kuza mu Rwanda mu kwezi kwa Kane uyu mwaka.

Biramutse bibaye impamo, Perezida Macron yaba ari we muperezida wa kabiri w’u Bufaransa uje mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubwo ibi bihugu byombi bifitanye amateka akomeye ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatusi ndetse no mu gihe cya nyuma y’ubukoloni.
Uwahaje bwa mbere ni Nicolas Sarkozy waje mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2010 ari Perezida. Yongeye kugaruka nyuma y’imyaka igera kuri irindwi avuye ku mwanya wa Perezida.
Aya makuru yemejwe na Thierry Barbaut, Umufaransa ushinzwe itumanaho mu kigo cy’Abafaransa cyitwa ’Agence des Micro Projets’, gikorana bya hafi n’Ikigega cy’Abafaransa gishinzwe iterambere (AFD).
Uyu mugabo utatangaje byinshi kuri uru ruzinduko, yavuze ko mu bizaba bizanye Perezida Macron ari ugutangiza imishinga ibihugu byombi bifitanye.

Hashize imyaka igera kuri 24 u Rwanda n’u Bufaransa bidacana uwaka kubera u Rwanda rushinja iki gihugu kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside, ibirego u Bufaransa bwakomeje guhakana n’ubwo hari za raporo zagiye zibushyira mu majwi.
Si bwo bwa mbere aba bayobozi bombi baba bahuye, kuko baherukaga guhurira i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye muri Nzeri 2017.
Icyo gihe, Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ibyo biganiro byibanze ku bufatanye bushingiye ku nyungu z’ibihugu byombi, harimo amahoro n’umutekano muri Afurika.
Ohereza igitekerezo
|
Twishimuye ugo ruzinduko
welcome
to
Rwanda
Paul kagame niwe wenyine uzatuyobora