Perezida Samia Suluhu yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Kuri uyu wa 3 Kanama 2021, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.

Perezida Suluhu yageze mu Rwanda ku wa Mbere tariki 2 Kanama 2021, akaba yarakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bagirana ibiganiro birebana n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse baganira n’itangazamakuru.

Perezida Suluhu kandi yafashe umwanya anasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, yunamira imibiri y’inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 iharuhukiye. Ubutumwa yahatangiye ni ububuza abayobozi ba Afurika kwigisha abaturage amacakubiri.

Mbere y’uko asubira mu gihugu cye, Perezida Suluhu ari kumwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri basuye agace kahariwe inganda (SEZ), aho basuye uruganda rwa Mara Phones, Volkswagen n’Inyange.

Perezida Samia Suluhu yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda
Perezida Samia Suluhu yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Reba andi mafoto menshi HANO uko byari byifashe ubwo Samia Suluhu yasubiraga muri Tanzania

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka