Perezida Ruto yagiranye ibiganiro n’Abanyakenya bakorera mu Rwanda

Abashoramari bo muri Kenya bakorera mu Rwanda, bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere ishoramari ry’ibihugu byombi, basabwa gukomeza guhesha agaciro igihugu cyabo.

Perezida Ruto aganira n'abashoramari ba Kenya
Perezida Ruto aganira n’abashoramari ba Kenya

Mu kiganiro bagiranye na Perezida wa Kenya, William Ruto ku mugoroba tariki ya 5 Mata 2023, bamugaragarije amahirwe u Rwanda rubaha, ahanini binyuze muri ubu bufatanye bworohereza abaturage b’ibihugu byombi.

Betty Mahhugu, ni umunyakenya ukorera ubucuruzi bwe mu Rwanda, yavuze ko kuba u Rwanda rufite umubano mwiza na Kenya ari inyungu ku baturage b’ibihugu byombi.

Ati “Ni inyungu ya twembi, mu by’ukuri hari inyungu nini dukura kuri iki gihugu cy’u Rwanda, by’umwihariko mu iterambere ry’ubukerarugendo no kwakira abatugana. Twakunze uburyo umuntu afashwa mu gutangiza ubucuruzi bwe hano, bikaba biri mu bintu bihebuje hano.”

Umwana w'Umunyakenya asuhuza Perezida Ruto
Umwana w’Umunyakenya asuhuza Perezida Ruto

Ibi biganiro byitabiriwe na Prof. Edwin Odhuno, umuyobozi wa Mount Kenya University, na we avuga ku mahirwe bahawe n’u Rwanda.

Ati “Twaboneye amahirwe menshi atandukanye ku bihugu byombi, by’umwihariko mu iterambere ry’ubukungu bw’abaturage. Nk’urugero Mount Kenya imaze hafi imyaka 12 mu Rwanda, muri iyo myaka twatanze ubumenyi ku Banyarwanda ibihumbi, mu nzego zitandukanye z’ubukungu ndetse n’iz’imyuga.”

Perezida Ruto yabashimiye uburyo bakomeje gukora ibikorwa by’indashyikirwa, bagahagararira igihugu cyabo neza mu mahanga, yongera kubibutsa ko ibyo bakora batabikorera imiryago yabo gusa, ahubwo ko bagomba kuzirikana ko babikorera n’igihugu cyabo.

Ati “Ndabashimira mwebwe mwese mwabashije gushaka uburyo bw’imibereho mu mahanga, ndetse no gukomeza gutuma igihugu cyacu kimenyekana muri aya mahanga ya kure. Nagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ku mugoroba, gusa ndifuza kubabwira ko mwihesheje agaciro, Perezeda w’u Rwanda arabashimira ku mirimo idasanzwe murimo gukora muri iki gihugu.”

Abanyakenya bakorera ubucuruzi mu rwanda bishimye kuganira na Perezida wabo
Abanyakenya bakorera ubucuruzi mu rwanda bishimye kuganira na Perezida wabo

Perezida Ruto yatangiye uruzinduko rwe mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, akaba yarusoje ku wa Gatatu, aho ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yaherekejwe na Perezida Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyokokonibyiza kugirana umubanon’ibindi bihugukuko bituma abaturage bishima kd bakumva batekanye ndetse nokwakiraneza abobanyamahanga baje batugana

Irakoze edison yanditse ku itariki ya: 8-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka