Perezida Rajoelina yunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko yagize kubatekerezaho mu buryo bwihariye.

Perezida Rajoelina yunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali
Perezida Rajoelina yunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

Perezida Rajoelina yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, asobanurirwa amateka y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994, ahita yandika mu gitabo cy’abashyitsi ati "Une Pensée particulière aux victimes et aux familles".

Ugenekereje mu Kinyarwanda uko Rajoelina yanditse, yagira ati "Igitekerezo cyihariye ku nzirakarengane (abazize Jenoside) no ku miryango".

Perezida Rajoelina yageze ku Rwibutso rwa Jenoside amaze kuganira na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, bakaba banayoboye isinywa ry’amasezerano atandukanye ajyanye n’ubuhahirane hamwe n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Yasobanuriwe amateka ya Jenoside
Yasobanuriwe amateka ya Jenoside

Perezida Rajoelina yavuye ku Rwibutso yerekeza ku birombe by’amabuye y’agaciro by’i Rutongo mu Karere ka Rulindo, ndetse akaza kwakirwa ku meza na mugenzi we Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Madagascar ni ikirwa kiri mu nyanja y’u Buhinde hakurya ya Mozambique, ikaba yarakoronijwe n’u Bufaransa. Yabonye ubwigenge ku itariki ya 26 Kamena 1960.

Perezida Rajoelina yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Perezida Rajoelina yandika mu gitabo cy’abashyitsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka