Perezida Paul Kagame yihanganishije Turukiya na Siriya kubera umutingito wabibasiye

Perezida Paul Kagame yihanganishije ibihugu bya Türkiye na Syria byahuye n’ikibazo cy’umutingito wahitanye ubuzima bw’abantu ndetse ukangiza ibikorwa remezo.

Pereida Kagame ati twifatanyije namwe muri ibi bihe by'agahinda
Pereida Kagame ati twifatanyije namwe muri ibi bihe by’agahinda

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Umukuru w’Igihugu, yagize ati “Nihanganishije Perezida Erdogan, abaturage ba Turikiya n’abo muri Syria nyuma yo kuburira ababo n’iyangirika ry’ibyabo mu mutingito. Abanyarwanda twifatanyije namwe muri ibi bihe by’agahinda.’’

Mu gitondo cya tariki ya 6 Gashyantare 2023, ni bwo umutingito ukomeye wibasiriye Amajyepfo y’Uburasirazuba ya Turikiya na Syria.

Amwe mu mzu yasenywe n'umutingito
Amwe mu mzu yasenywe n’umutingito

Kugeza ubu imibare ibarurwa y’abahitanywe n’uyu mutingito imaze kugera ku bantu ibihumbi 4300 bamaze guhitanwa n’uyu mutingito naho abasaga ibihumbi 15 bo bakaba bakomeretse.

Perezida wa Turukiya, Erdogan, yahise atangaza icyunamo cy’iminsi irindwi mu guha agaciro abahitanywe n’umutingito.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Erdogan, yagize ati “Nemeje ishyirwaho ry’icyunamo cy’iminsi irindwi mu gihugu cyose. Ibendera ryacu mu gihugu no hanze yacyo aho duhagarariwe rizururutswa kugeza izuba rirenze ku Cyumweru, tariki ya 12 Gashyantare 2023.’’

Perezida Erdogan yatangaje ko ibihugu 45 byahise bitanga umusanzu wabyo byihuse umutingito ukimara kuba.

Minisitiri w’Umutekano muri Turikiya, Suleymon Soylu, yavuze ko imijyi 10 ari yo yibasiwe cyane n’uyu mutingito. Iyo mijyi ni Hatay, Osmaniye, Adiyaman, Malatya, Sanliurfa, Adana, Diyarbakir na Kilis.

Ibikorwa by’ubutabazi muri ibi bihugu biracyakorwa mu bice bitandukanye byibasiwe n’umutingito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka