Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda DCG Felix Namuhoranye amuha ipeti rya CG (Commissioner General).

CG Felix Namuhoranye
CG Felix Namuhoranye

Ni mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umujyanama wa Perezida muby’Umutekano Gen. James Kabarebe.

Tariki 20 Gashyantare nibwo Perezida Kagame yagize CG Namuhoranye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

CG Felix Namuhoranye yatangiye imirimo y’umuyobozi mukuru wa Polisi tariki 24 Gashyantare 2023 asimbuye CGP Dan Munyuza wari kuri uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2018.

CG Felix Namuhoranye yari asanzwe ari umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda. Mbere yaho yari Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Agitorerwa kuyobora Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye akamuha inshingano zo kuyobora Polisi y’u Rwanda kugira ngo akomeze gutanga umusanzu we mu kubaka no gusigasira umutekano w’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka