Perezida Paul Kagame ni Rugabishabirenge nka Mibambwe Gisanura-Umwarimu muri Kaminuza

Mu biganiro abarimu bo mu mashuri makuru aherereye mu Karere ka Huye bagiranye n’Intumwa za Rubanda tariki ya 28 Nyakanga 2015, umwe muri bo yagaragaje ko Perezida Paul Kagame yita ku bakene cyane, akaba we amugereranya n’umwami Mibambwe Gisanura, bahimbye irya Rugabishabirenge.

Hari mu biganiro bigamije kwegeranya ibitekerezo ku cyifuzo cy’Abanyarwanda cyo kuvugurura Itegeko Nshinga, kugira ngo Perezida Paul Kagame abashe kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Kubera ubuntu agira, Ntaganda Francois, umwarimu muri kaminuza, agereranya Perezida Kagame n'Umwami Mibambwe Gisanura.
Kubera ubuntu agira, Ntaganda Francois, umwarimu muri kaminuza, agereranya Perezida Kagame n’Umwami Mibambwe Gisanura.

Byari biyobowe na ba Depite Athanasie Gahondogo, Innocent Kayitare na Jacqueline Mukakanyamugenge, bahuye n’abarimu bo mu Ishuri rikuru ry’abaporotesitanti (PIASS), abo muri Kaminuza y’abagatorika (CUR) ndetse n’abo mu ishuri rikuru NSPA.

Umwe muri abo barium, witwa François Ntaganda, yagize ati “Iyo ushaka kumenya agaciro k’umuntu, ureba imibanire ye n’abo arushije ubushobozi. Perezida Kagame yita ku bacishije bugufi.”

Yakomeje agira ati “Byagiye bigaragara aho yagiye agenderera uturere, abaturage abayobozi bashatse gucecekesha bababuza kuvuga we agasaba kubumva kandi akabakemurira ibibazo.” Uyu mwarimu akavuga ko gahunda ya “Gira inka” yo ngo yaje ari iturufu mu mibanire no mu iterambere ry’Abanyarwanda.

Ibi Ntaganda akaba abiheraho agereranya Perezida Kagame n’Umwami Mibambwe Gisanura bari barahimbye Rugabishabirenge kubera ukuntu yagiriraga ubuntu abakene.

Ati “Nubwo ntakurikiranye iby’amateka cyane, ariko bivugwa ko uyu mwami ari we wa mbere wahaye abana b’abakene amata, ashyiraho na gahunda yo gukamira abakene. Kagame na we ni Rugabishabirenge.”

Kubera iyo mpamvu, Perezida Kagame ngo akaba akwiye kongererwa manda enye z’imyaka irindwi. Na none ariko, mu rwego rwo kwirinda ko nyuma ye hazabaho umuyobozi gica wazagendera ku byahawe Perezida Kagame agakandamiza Abanyarwanda igihe kirekire, Mwarimu Ntaganda yabwiye abadepite ati “Mu kwandika iri tegeko muzashyiremo akantu ko bene izi manda zihabwa abaperezida babaye indashyikirwa.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka