Perezida Obama yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside ku nshuro ya 19

Kuri iki cymweru tariki 07/04/2013, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama yatangaje ko yifatanyije mu kababaro n’Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 .

Yagize ati: “Imyaka 19 irashize u Rwanda rugwiriwe n’amahano. Uyu munsi, twifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside. Duha agaciro inzirakarengane kandi tukaba twifatanyije n’Abacitse ku icumu.”

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Ubwo bwicanyi bwibasiye Abatutsi bwakozwe amahanga arebera, n’ingabo zari mu butumwa bwa UN mu Rwanda (MINUAR) zurira indege zisiga Abatutsi mu maboko y’abicanyi. Umuryango w’Abibumbye wemeye ko waterera Abanyarwanda bicwaga ariko nta kintu kigaragara wakoze na nyuma ya Jenoside.

Ariko, ibyo ntibyaciye intege Abanyarwanda bashyize hamwe bubaka igihugu cyabo bahereye kuri zero none ibyo bagezeho birabonwa n’amahanga.

Perezida Obama avuga ko Abanyamerika bashima ubushake bw’Abanyarwanda bwo kubaka amahoro n’iterambere ry’ejo hazaza.

Yakomeje agira ati: “Turarebera hamwe na mwe ejo hazaza no gukomeza ubushake bwo guteza imbere uburenganzira bwa muntu, igihugu kigendera ku mategeko, kurinda ab’imbaraga nke no gukumira amahano kugira ngo atazongera kubaho ukundi.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza badufashe kwibuka ariko banadufashe mugukemura ibibazo (ingaruka) zatewe na Genocide kimwe no gufasha mugufata abayikoze bakidegembya mubihugu birimo nibyo babereye abayobozi ndetse n’abagifite umugambi wo kuyihembera

kamanuka yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka