Perezida Obama ntazasura u Rwanda

Itangazo dukesha ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) riragaragaza ko amakuru yatangajwe mu minsi ishize ko Perezida wa Amerika Barack Obama azasura u Rwanda mu kwezi gutaha bwa Kamena yari ibihuha bidafite ishingiro.

Iri tangazo rirasobanura ko Perezida Obama azagenderera umugabane wa Afurika, agasura ibihugu bya Senegal, Afurika y’Epfo na Tanzaniya, ariko u Rwanda na Uganda bikaba bitarimo nk’uko ibyo bitangazamakuru byari byabitangaje.

Uko iri tangazo riteye, biragaragaza ko u Rwanda rutari kuri gahunda y’aho Perezida Obama azasura kuko ntaho itangazo rivuga ko habaye impinduka kuri gahunda y’urugendo uko rwari rwateganyijwe kare.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara tariki 20/05/2013 rivuga ko muri urwo rugendo rwo ku matariki ya 26/06-03/07/2013 Perezida wa Amerika azaba agamije gushimangira umubano wa Amerika na Afurika, hagamijwe cyane cyane inzego z’ubukungu, ishoramari, ubucuruzi no gushimangira imiyoborere myiza ishingiye kuri demukarasi.

Muri uru rugendo Perezida Obama azaba ari kumwe n’umugore we Michelle Obama, bazaba baherekejwe n’abantu benshi mu buyobozi bwa Amerika, mu bucuruzi, abashoramari n’abashakashatsi ngo bazagenda baganira n’abayobozi muri ibyo bihugu bazanyuramo ku buryo bwo kwimakaza demukarasi kurushaho no guhamya iterambere.

Perezida Barack Obama azaba asuye Afurika ku nshuro ya mbere kuva yatorerwa kuyobora Amerika muri manda ya kabiri, muri manda ye ya mbere yasuye igihugu cya Ghana.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 10 )

Ubundi se! ayo bari kumwakiriza, bayongere muri Edprs ya 2.

Muhumesto yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

IKIBAZO NUKO ABANYARWANDA TWIBONA KURUSHA ABANDI BANYAFURIKA.NGO IBYIZA BYOSE NI MURWANDA. NIBURA ABABYANDITSE BABONYE UKURI BASHAKE AHO BIHISHA HARI ABADUTANZE IMBERE.
UBWIBONE BUKE!!

NGOMA yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

ubundi ko nta mugisha yatuzaniraga ni arorere,ikibazo ahubwo nibajije ni impanvu ibinyamakuru byandika inkuru zidafite gihamya,kuko mu binyamakuru byinshi bikomeye byarabyanditse. si inka icitse amabere ariko aho azashakira azaze cg abireke,urwanda rwakira abashyitsi bose ntirurobanura

rugenera yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Birababaje kubona ibitangaza makuru bikomeye nabyo bitangaza ibihuha, nta nyungu mukudusura, nta nigihombo kudasura urwanda, twihe agakiro, twigirira ikizere

RUuelGORO Emman yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Humm first he should visit his home country Kenya before thinking of our beautfull country. For him to come to Rwanda is a plus, but not coming nothing really will change to my normal life!!

Daniel yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Yari uwo kuza kuturira inkoko gusa nagende!

- yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Obama gutasura u Rwanda nta gihombo. Ntabwo azagya no gu sura nyirakuru kuko Amerika ntiyashigikiye Uhuru muma tora ishize muri Kenya. Urumva, akorera inyungu za amerika ntabwo ari ze. Natwe tugomba gu korera inyungu zu Rwanda. Muri make Agaciro

SEBAHUTU Guillaume yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

ARATINYA KO BOMBE ZO MURI CONGO ZAZAMWIVUGANA! BAYOBEWE IKI SE ABACUNGA UMUTEKANO WE NTIBIRIRWA BAREBA IBIKORERWA HAFI Y’AHO YAGOMBAGA GUSURA (RWANDA)! JYA KU MARIBA YA PETROLE N’IBYAMBU, UTUREKERE IMPUNZI ZA CONGO TUGUMYE TUZIFASHE ZITAZASHIRIRA KU ICUMU. BURYA UMUGABO ARIGIRA YAKWIBURA AGAPFA KOKO (KIZITO MIHIGO)!

MUJYANAMA yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Yagombye natwe kuza akirebera aho tugeze twiteza imbere.

Jaja yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Ibinyamakuru byinshi byanditse iyi nkuru byari byabikuye he? kuko nabisomye ku binyamakuru byo muri USA ndetse n’ibindi byo muri afrika,ngirango hari ni ababona ibyo urwanda rugezeho bakunva umuntu wese uje muri afrika agomba kuza kwibyirebera.

bihibindi yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka