Perezida Museveni yashimiye RPF ko yabanishije neza abaturage bo mu karere

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni waje mu Rwanda kwifatanya n’umuryango RPF-Inkotanyi kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, yavuze ko RPF-Inkotanyi yashoboje Abanyarwanda kugenderana no guhahirana n’akarere, bitandukanye na Leta zayibanjirije avuga ko zigishaga urwango no kwironda.

Perezida Museveni yavuze ko RPF-Inkotanyi yubatse ibikorwaremezo (imihanda iyishyiramo imodoka zitwara abagenzi), inashyiraho gahunda zo korohereza abaturage ba Uganda, u Rwanda n’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo guhahirana.

Umukuru w’igihugu cya Uganda yanenze politiki y’uwahoze ayobora u Rwanda, Juvenal Habyarimana, wahoraga avuga ko u Rwanda ari ruto, ku buryo ngo Abanyarwanda bari hanze ntaho bari kubona batura.

Ati: “Nyamara abaturage barenga miliyoni 16 bari batuye igihugu cy’Ubuholandi kingana n’u Rwanda mu buso, ubu bakaba bariyongereye kurushaho; ariko igitangaje ni uko u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage batarenga miliyoni zirindwi.”

Perezida Museveni yasabye Abanyarwanda kudaha agaciro ibitandukanya Abanyafurika, aho yemeza ko ari bamwe, bafitanye isano, bakaba bahujwe n’umuco, indimi n’imibereho biteye kimwe.

Perezida Museveni yemerewe kuba umunyamuryango w'icyubahiro wa FPR.
Perezida Museveni yemerewe kuba umunyamuryango w’icyubahiro wa FPR.

Ati: “Ahubwo nimuharanire gushaka imibereho, mukore mugenderane, muhahirane, icyo mudafite mujye kugishaka ahandi, nabo icyo badafite baze kugishaka iwanyu. Kubera ko umuryango wa EAC washyizeho isoko rusange, icyo muzashora hanze nicyo mugomba kuzana iwanyu”.

Museveni yavuze ko ibihugu byitwa ko bitera inkunga Afurika, we asanga biyisahura, kuko atanga urugero rw’imyaka 100 ishize igihugu cy’u Bwongereza gisahura umutungo wa Uganda urimo icyayi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame washimye impanuro zatanzwe na mugenzi we wa Uganda, yatangaje ko Perezida Museveni yemerewe kuba umunyamuryango w’icyubahiro wa RPF-Inkotanyi.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka