Perezida Macron yakiriye Perezida Kagame mu Ngoro ya Elysée
Perezida Paul Kagame uri mu Bufaransa yakiriwe na mugenzi we Emmanuel Macron mu ngoro akoreramo ya Elysée.
Uru ruzinduko ni rumwe mu ziba zitegerejwe, bitewe n’amateka ibihugu byombi bihuriyeho.
U Rwanda rushinja u Bufaransa kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gusa ku butegetsi bwa Macron hari icyizere ko umubano ushobora kongera kuba mwiza, ibintu byaherukaga ku buyobozi bwa Nicolas Sarkozy.
Nyuma yo kubonana Perezida Kagame aritabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga iki gihugu cyakiriye ya VivaTech.
Muri iyo nama Perezida Kagame aratangamo ikiganiro, nk’umwe mu bayobozi bayobora igihugu gihagaze neza kandi gitanga icyizere mu ikoranabuhanga.
Inkuru zijyanye na: Kagame i Paris
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
J’espére et attends patiemment que les relations diplomatiques entre la France et le Rwanda soient rétablies après la visite du Président rwandais en France et l’entretien entre lui et son homologue français.
Moi, personnellement, je salue la visite de notre Président en France.
Vive la France Vive le Rwanda.
Mukosore yamwakiriye mu ngoro ya Élysée apana « champs Élysée » kuko iyo yanyuma ni umuhanda witwa gutyo...yakiriwe palais de l’Élysée et non avenue des champs Élysée. Murakoze