Perezida Kagame yunamiye Intwari z’u Rwanda ashyira indabo ku gicumbi cyazo (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Gashyantare 2017, umunsi u Rwanda rwizihizaho umunsi ngarukamwaka wahariwe Intwari z’Igihugu, Perezida Kagame yunamiye Intwari z’u Rwanda ziruhukiye ku Gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo.

Intwari ziruhukiye muri iki gicumbi cy’intwari zirimo Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Intwari z’Imanzi.
Mu Ntwari zibukwa kandi kuri uyu munsi harimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi tariki 18 Werurwe 1997, bari mu cyiciro cy’Imena.
Umunsi w’Intwari wizihijwe kuri uyu wa gatatu, wizihirijwe mu midugudu aho abaturage berekwaga abarinzi b’igihango, bagashishikarizwa gutera ikirenge mu cyabo.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti " Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye"
Andi mafoto










Abo mu miryango y’Intwari bashyira indabo ku gicumbi cyazo








Amafoto: Muzogeye Plaisir
Andi mafoto menshi kanda hano
Ohereza igitekerezo
|
Guha agaciro nyako intwari zacu ni ugusigasira ibyo baharaniye kugirango tuzabirage abandi.