Perezida Kagame yunamiye Brig Gen (Rtd) Andrew Rwigamba

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu, yunamiye ndetse ashima nyakwigendera Brigadier General (Rtd) Andrew Rwigamba watabarutse ku wa kane tariki 17 Ukwakira 2019 azize uburwayi.

Mu muhango wo ku musezeraho wabaye ku wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019, ubutumwa bwa Perezida Kagame bwasomewe mu ruhame, buvuga ko umurage we uzakomeza kuranga ubutwari bw’igisirikare cy’u Rwanda kigakomera kurushaho kuko ari na byo nyakwigendera yaharaniye.

Nyakwigendera Brig Gen Andrew Rwigamba wacyuye igihe mu ngabo z’u Rwanda, yatabarutse ku itariki 17 Ukwakira 2019, aguye mu bitaro bya Cairo mu Misiri aho yari amaze iminsi arwariye.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo kunamira no gushimira nyakwigendera Rtd Brig Gen Andrew Rwigamba, bwasomwe n’umujyanama we mukuru mu by’umutekano no kurinda igihugu, General James Kabarebe.

Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zibuze umusirikare w’intwari, igihugu na cyo kikaba kibuze umwana w’intangarugero.

Yashyinguwe ku wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019 mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe.

Nyakwigendera atabarutse yari umuyobozi mukuru ushinzwe umubano mu bya gisirikare muri Ministeri y’Ingabo, umwanya yari arimo kuva muri 2011.

Yanabaye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kugeza muri 2008, aza gusezererwa mu mirimo ya gisirikare muri 2013. Asize abana batanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana
Imuhe
Iruhukoridashira

Kandinabasigayebagirekwihangana
Kukokubamuriyisinukwihangana
Ndababaye!🤦🏻🤦🏻🇷🇼

Habimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-10-2019  →  Musubize

RIP Afande.We shall miss you dearly.Turakwibuka uri CGP kandi wayoboraga neza.Igendere nta kundi.Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

gisagara yanditse ku itariki ya: 23-10-2019  →  Musubize

Imanimwakiremubayo

Habimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka