Perezida Kagame yongeye kugira Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe

Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma y’uko atorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri mbere, ndetse akarahirira kuzuza neza izo nshingano mu jkuhango wabaye ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, ukitabirwa n’abakuru b’ibihugu barenga 22.

Dr. Edouard Ngirente yongeye kugirwa Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda
Dr. Edouard Ngirente yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda

Dr Edouard Ngirente w’imyaka 51 y’amavuko, ni impuguke mu bijyanye n’ubukungu akaba n’umunyapolitiki. Yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda kuva ku itariki 30 Kanama 2017.

Mbere y’uko Perezida Kagame amushyira mu nshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yari Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi muri 2017, aba n’umujyanama w’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iyo banki kuva muri 2011 kugeza 2017.

Dr Ngirente yanabaye Umujyanama Mukuru mu by’ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda(MINECOFIN), aba Umuyobozi Mukuru wa gahunda y’Iterambere ry’Igihugu n’Ubushakashatsi muri MINECOFIN, Umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(NUR) kugeza mu mwaka wa 2010.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo. Byiza cyane rwose.

KAYIBANDA Joseph yanditse ku itariki ya: 13-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka