Perezida Kagame yongeye gusaba Congo gucyura impunzi zayo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu ijambo yavuze amaze kwakira indahiro y’Umukuru mushya wa Sena, Dr François Xavier Kalinda kuri uyu wa Mbere, yongeye gusaba imiryango mpuzamahanga gufatanya na Congo (DRC), gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Dr Kalinda yashyizweho n’Umukuru w’Igihugu ku wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2022, kugira ngo asimbure Dr Augustin Iyamuremye, uheruka kwegura mu mpera z’umwaka ushize ku mpamvu z’uburwayi.

Perezida Kagame avuga ko bibabaje kubona amahanga na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) by’umwihariko, bakomeje kuvuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23, no kwirengagiza impunzi zibarizwa mu Gihugu.

Umukuru w’Igihugu avuga ko kugeza ubu mu Rwanda habarizwa impunzi z’Abanyekongo zigera ku bihumbi 80, kandi ko hari n’abandi bakomeje guhunga baza.

Perezida Kagame ngo yumvise muri DRC bavuga ko Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ari abaterabwoba, ariko akibaza niba n’izo mpunzi ahanini zigizwe n’abana n’ababyeyi na zo ari umutwe w’iterabwoba.

Umukuru w’Igihugu akavuga ko ubivuga wese ashobora kuba yikinira cyangwa ari ukuvuga ibyo atazi.

Yakomeje avuga ko ibibazo bya DRC, birimo n’impunzi ziri mu Rwanda bitagomba kuba umutwaro w’u Rwanda.

Ati "Tugiye kugaragariza buri wese ko ibi atari ibibazo by’u Rwanda, duhereye ku ku kubwira abatekereza ko atari ibya Congo, mbere ya byose turababwira tuti ’muvane aba Banyekongo hano, ndanga ko u Rwanda rwakwikorera uyu mutwaro."

Ati "Mwabafata mukabajyana aho mushaka hose cyangwa bagasubira muri Congo, kandi mukabarindira umutekano hariya, ariko bakarindwa Leta cyangwa abacanshuro bayo."

Perezida Kagame akomeza avuga ko iby’impunzi zikomeje kwinjira mu Rwanda kubera imikorere mibi ya Leta ya Congo atabishinzwe, ahubwo ngo bireba cyane Congo n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange.

Umukuru w’Igihugu avuga ko abagize M23 ari bo Leta ya Congo ishaka ko baza mu Rwanda, nyamara ari Abanyekongo, aho kubisaba FDLR.

Perezida wa Repubulika avuga ko iby’abacanshuro b’Abarusiya yumvise ko bagiye gufasha Leta ya Congo kurwanya umutwe wa M23, ari ikigaragaza ko iyo Leta ngo igeze habi cyane, kandi yishyize mu byago biruta ibyo yari isanzwe ifite.

Yungamo ko u Rwanda rwabonye byinshi bituma rukomera nk’urutare, ku buryo abarukiniraho cyangwa abamutuka ngo ntacyo bimutwaye.

Avuga ko uwashaka kurwana u Rwanda rumwiteguye, ariko ko n’uwashaka kuba inshuti y’u Rwanda na rwo ngo rwamubera inshuti nziza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka