Perezida Kagame yizihirije isabukuru y’amavuko muri Samoa
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko mu birwa bya Samoa, yizihirije isabukuru y’amavuko muri icyo gihugu, nk’uko bigaragara ku mafoto, aho yizihije ibyo birori ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bamuherekeje mu nama ya CHOGM 2024 irimo kubera aho muri Samoa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, uri kumwe n’Umukuru w’Igihugu muri Samoa, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, yashyizeho amafoto aherekejwe n’amagambo yo kwifuriza Perezida Paul Kagame isabukuru nziza.
Perezida Kagame yavutse tariki 23 Ukwakira 1957, ubu akaba yujuje imyaka 67 y’amavuko.
Abayobozi bifatanyije na Perezida Kagame kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza no mu birwa bya Samoa, Amb Johnston Busingye, Umuyobozi wa RDB Francis Gatare, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Jimmy Gasore, n’abandi.
Perezida Paul Kagame yageze mu mujyi wa Apia, mu murwa mukuru wa Samoa, tariki 22 Ukwakira aho yitabiriye inama ya CHOGM ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Perezida Kagame kandi, mu masaha y’umugoroba, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mata’afa, ibiganiro byabo bikaba byibanze ku kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Samoa.
Inama ya CHOGM iterana buri myaka ibiri, iyaherukaga ikaba yarabereye mu Rwanda muri Kamena 2022. Perezida Kagame ni we wari ku buyobozi bwa Commonwealth kuva icyo gihe muri 2022.
Samoa ni yo isimbura u Rwanda ku mwanya w’ubuyobozi bwa Commonwealth muri iyi nama ya CHOGM ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, irimo kubera i Apia, mu murwa mukuru w’iki gihugu. Ni inama irimo kuba guhera tariki ya 21 kugeza tariki 26 Ukwakira 2024.
Ohereza igitekerezo
|