Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe na Smart Africa

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, yitabiriye umusangiro wateguwe na gahunda yo guhindura Afurika binyuze mu ikoranabuhanga ‘Smart Africa’ bikaba byabereye kuri kuri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yitabiriye uyu musangiro mbere y’inama ya Komisiyo ikora ubuvugizi ku isakazwa ry’umurongo mugari w’itumanaho rya interineti (Broadband Commission), iteganyijwe kubera mu Rwanda.

Gahunda yo guhindura Afurika binyuze mu ikoranabuhanga Smart Africa, yamuritswe mu 2013 n’abakuru b’ibihugu birindwi, muri gahunda yo guharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Mu nama ya Transform Africa yabereye i Kigali mu Rwanda ku ya 28 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2013 yashojwe hemerejwemo gahunda ya Smart Africa yemezwa n’abakuru b’ibihugu birindwi (7), ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Amajyepfo, Mali, Gabon, na Burkina Faso aho biyemeje gushyiraho ubuyobozi mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu binyuze mu ikoranabuhanga (ICT).

Ku ya 30-31 Mutarama 2014, nibwo gahunda ya Smart Africa yemejwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bose b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu nama ya 22 isanzwe y’Inteko ishinga rusange i Addis Abeba.

Ihuriro rya Smart Africa Alliance kuva icyo gihe rikorera mu bihugu 30 bya Afrika bibarizwamo abaturage barenga miliyoni 700.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka