Perezida Kagame yitabiriye siporo rusange

Perezida Paul Kagame yifatanije n’abitabiriye siporo rusange yo kuri iki Cyumweru tariki 17 Kamena 2018, avuga ibyiza abayikora bayikuramo.

Perezida Kagame yakoze siporo rusange kuri iki cyumweru
Perezida Kagame yakoze siporo rusange kuri iki cyumweru

Perezida Kagame yari amaze iminsi mu ngendo z’akazi,akaba aheruka i Moscow mu Burusiya, aho yaritabiriye imihango y’itangizwa ry’igikombe cy’isi.

Yageze i Moscow ku itariki 13 Kamena 2018 avuye muri Canada naho yari yaritabiriye inama y’ubukungu ihuza ibihugu birindwi bikomeye ku isi (G7).

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abitabiriye iyo siporo rusange, Perezida Kagame yashimye uburyo uwo munsi witabirwa n’abantu b’ingeri zose, avuga ko bigaragara ko buri wese yifuza kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati "Ndabona abakiri bato n’abageze mu za bukuru hano. Ndagira ngo mbashimire ko mwitabira iyi myitozo ngororamubiri. Iyo ufata neza umubiri, ubwonko na bwo bukora neza."

Igikorwa cya siporo rusange kiba hafi ya buri byumweru bibiri, aho ibinyabiziga bifite moteri bikumirwa mu mihanda imwe n’imwe yo muri Kigali,kugira ngo abantu bashobore gukora sport bisanzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Sport ni ngombwa kugirango tugire ubuzima bwiza.Iturinda indwara nyinshi,harimo diabetes,hypertension,...Nubwo abahinzi bo mu cyaro badakora sport nk’iyacu,burya guhinga n’indi mirimo yo mu cyaro ibarinda indwara,bigatuma abarwara diabetes mu cyaro ari bake cyane,ugereranyije no mujyi.Imana irwereka ko nubwo dukora sport,icya ngombwa kurusha ari ugushaka imana mu buzima,kuko bituma izaduha ubuzima bw’iteka nkuko 1 Timote 4:8 havuga.Gukora sport ariko ukibera mu byisi gusa ntushake imana,bizabuza abantu nyamwinshi ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Kabare yanditse ku itariki ya: 18-06-2018  →  Musubize

Urakoze Kabare.Uliya murongo wo muli 1 Timote 4:8 uravuga ngo:" sport igira umumaro mu bintu bike,naho gushaka imana bikagira umumaro ku bintu byose,kuko bifite isezerano ry’ubuzima buzaza".Nukuvuga ubuzima bw’iteka muli paradizo.Niyo mpamvu tugomba gukoresha imbaraga zacu mbere na mbere mu gushaka imana.Nibyo muli Matayo 6:33 Yesu yise ngo "mushake mbere na mbere ubwami bw’imana",aho kwibera mu byisi gusa.
Thank you Kabare.You build people in godly matters.Even if few listen to you as usual.

Hitimana yanditse ku itariki ya: 18-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka