Perezida Kagame yitabiriye isabukuru y’imyaka 100 y’ishyaka rya ANC

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka ijana ishyaka rya ANC (African National Congress) ryo muri Afurka y’Epfo yabaye tariki 08/01/2012.

Uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, yatangaje ko Perezida Kagame yatumiwe na Perezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, nk’Umuperezida w’ikitegererezo muri Afurika wagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Akomeza avuga ko bifite aho bihurira na ANC yashingiwe guharanira uburenganzira bw’abirabura bo muri Afurika y’Epfo.

Urugendo rwa Perezida Kagame muri Afurika y’Epfo rugamije no gushimangira ubucuti hagati y’ibihugu byombi benshi bemeza ko bifitanye agatotsi.

Muri uru rugendo, Perezida Kagame yaherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, Minisitiri y’umuryango Aloysia Inyumba n’intumwa ya rubanda mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba Hon. Abdoulkarim Harerimana.

Muri uyu muhango, biteganyijwe ko Perezida Kagame azahura n’abandi banyacyubahiro bazitabira uyu muhango uzabera kuri satade ya Bloemfontein.

Ishyaka rya ANC ryashinzwe taliki ya 8/01/1912, rishinzwe n’abarwanashyaka b’Abanyafurika y’Epfo banze akarengane kakorerwaga abirabura, barishingira ahitwa Bloemfontein, riza no kubona izina rya ANC mu 1923.

Kuba rimaze imyaka 100 rifatwa nk’imfura mu yandi mashyaka yo muri Afurika, ryageze no ku nshingano yatumye rishingwa yo guharanira ukwishyira ukizana kw’abene gihugu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka