Perezida Kagame yitabiriye inama yo kwiga ku mutekano wa Congo i Kampala
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze Kampala mu gihugu cya Uganda uyu munsi kuwa 05/09/2013 ahabera inama mpuzamahanga y’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari ICGLR iri kwiga ku kibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo.
Iyi nama yatangiye uyu munsi tariki ya 05/09/2013 yatumijwe na perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, ikaba igomba guhuza abayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa ICGLR ngo harebwe uko intambara nini itutumba mu karere k’ibihugu bigize ICGLR yakumirirwa kure.
Umuryango ICGLR ugizwe n’ibihugu bya Angola, Burundi, Repubulika ya Centre Afurika, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Brazza Ville, Kenya, Uganda, Rwanda, Sudan, Tanzania na Zambia.

Aba bayobozi bahuye igitaraganya nyuma y’intambara ikomeye yahuje ingabo za Congo n’umutwe M23 urwanya perezida Joseph Kabila. Muri iyi ntambara ingabo za leta ya Congo bita FARDC zafatanyije n’ingabo zo mu mutwe wa LONI udasanzwe urwanya imitwe yitwaje intwaro zirwanya M23.
Iyi ntambara ariko yagize indi sura kuko hari ibisasu byatangiye kuraswa ku butaka bw’u Rwanda, leta y’u Rwanda igashinja ingabo za Congo kuba arizo zirasa ku Rwanda, naho guverinoman ya Congo n’umuryango w’Abibumbye bakavuga ko ari ingabo za M23 zicuditse n’u Rwanda zarasaga mu Rwanda. Ibi ngo byari bigamije guha u Rwanda impamvu yo kujya muri Congo, ariko abategetsi b’u Rwanda babyamaganiye kure.
Icyo gihe u Rwanda rwohereje ingabo n’ibikoresho bya gisirikare mu karere ka Rubavu, ruvuga ko rushaka kwitegura kurinda umutekano w’igihugu n’abaturage barwo. Icyo gihe mu Rwanda hari hamaze kuraswa ibisasu 34, nedetse byanahitanye umuturage umwe w’Umunyarwandakazi.
Mbere y’uko iyi nama y’abakuru b’ibihugu bigize ICGLR iterana, habanje kuba inama y’abaminisitiri bashinzwe ingabo n’abashinzwe ububanyi n’amahanga muri ibi bihugu, biga uko intambara yabaye akarande mu burasirazuba bwa Congo yarangira.
Umutwe wa M23 uvugwa cyane mu barwana muri aka karere ariko ntabwo watumiwe mu nama y’i Kampala. Umuvugizi wawo Amani Kabasha yabwiye Kigali Today ko bategereje ibiza kuyivugirwamo kuko bo bahagaritse imirwano.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibiganiro byaba bakuru ningenzi,ariko hashobora kubamo umwe akaryarya undi agamije kujijisha ngo habeho kwirara nyamara imigambi ye ayikomeyeho.niyo mpamvu abasobanukiwe imbaraga yisengesho mwakongera imibavu kugicaniro cy!UWITEKA,kuko ariwe wenyine watanga amahoro.ndabinginze mubihe agaciro kuko ntitwifuza kungera kumva amaraso yakongera kumeneka