Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ntego z’iterambere rirambye ibera muri Ghana

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017, Perezida Kagame yageze mu gihugu cya Ghana aho agiye kwitabira inama yiga ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs).

Perezida Kagame yageze muri Ghana
Perezida Kagame yageze muri Ghana

Muri iyo nama Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bazayihuriramo, bazibanda mu gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego z’iterambere rirambye, SDGs.

Mu bandi bakuru b’ibihugu bateganijwe muri ibyo biganiro,harimo Perezida wa Ghana Nana Akuffo Addo Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki na Jeffrey Sachs umuyobozi muri Kaminuza ya Columbia yo muri Amerika.

Nyuma yo guhiga ibindi bihugu mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi zizwi nka MDGs, u Rwanda rwahise ruhabwa kuzagira icyicaro cy’ikigo kizafasha Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye cyiswe “SDGs Center For Africa”.

Ibyo bikaba byaremejwe ku itariki ya 24 Nzeli 2015, i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ubwo hatangizwaga gahunda z’intego zigamije iterambere rirambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka