Perezida Kagame yitabiriye inama ya ICGLR ibera muri Uganda

Abahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) bageze mu gihugu cya Uganda aho bagomba kuganira ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo.

Kuri uyu wa mbere tariki 08/10/2012 abayobozi b’ibihugu hamwe n’abaminisitiri b’ingabo barahura na Perezida Museveni bige ku ishyirwaho ry’ingabo zidafite aho zibangamiye zigera 4000 mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Abayobozi b’ibihugu bihuriye mu muryango w’akarere k’ibiyaga bigari barashaka gukuraho umwuka mubi n’ibirego igihugu cya Congo gikomeje kurega u Rwanda gutera inkunga umutwe urwanya Leta ya Congo.

Perezida Kagame na hamwe na Perezida Kabili bitabiriye iyo nama; nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Henry Okello-Oryem.

Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete nawe yitabiriye iyo nama kubera ko igihugu cye cyiyemeje kuzatanga ingabo mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Umutekano mucye mu burasirazubwa Congo warongeye kubyutswa n’intambara yatewe n’umutwe wa M23 wivumbuye kuri Leta bitewe n’uburyo Leta ya Congo itubahirije amasezerano yari yagiranye n’umutwe wa CNDP muri 2009.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka