Perezida Kagame yitabiriye Inama ya G20 mu Butaliyani

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Butaliyani aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri ya G20 ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma by’umwihariko b’ibihugu bikize ku Isi, hamwe n’abandi baba batumiwe muri iyo nama.

Perezida Kagame ubwo yari mu nama ya G20 yari yabereye muri Saudi Arabia muri 2020
Perezida Kagame ubwo yari mu nama ya G20 yari yabereye muri Saudi Arabia muri 2020

Abitabiriye iyo nama baraganira ku ngingo zitandukanye harimo izerekeranye n’ubuzima, kuzahura ubukungu bwazahajwe ahanini n’icyorezo cya COVID-19, imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibijyanye no kongera ingufu z’amashanyarazi nka kimwe mu by’ibanze byihutisha iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka