Perezida Kagame yitabiriye inama ya G20 Compact With Africa ibera mu Budage
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Berlin mu Budage aho yitabiriye inama ya G20 Compact with Africa igamije guteza imbere ishoramari ry’abikorera muri Afurika.

Iyi nama kandi yanitabiriwe n’abandi bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika ikaba iyoborwa na Minisitiri w’Intebe w’u Budage (Chancellor) Angela Merkel.
Ambasade y’u Budage mu Rwanda yatangaje ko Angela Merkel ari we watumiye Perezida Kagame muri iyo nama y’iminsi ibiri ibera i Berlin.
Ni inama igamije guhuza intumwa za Afurika n’u Burayi mu rwego rwo kurebera hamwe uko bafatanya mu bikorwa by’iterambere.
Abitabiriye iyi nama bariga ku ishoramari muri Afurika ariko baganire by’umwihariko ku buryo iryo shoramari ryakorwamo muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.
Inama y’ihuriro rya G20 Compact with Africa ryatangijwe n’u Budage mu mwaka wa 2017 ubwo bwayoboraga itsinda ry’ibihugu 20 bikize ku isi.
Kuri ubu ibihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika ni byo biri muri iri huriro. Ibyo ni Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, u Rwanda, Senegal, Togo, na Tunisia.
Iri huriro riyobowe n’u Budage bufatanyije na Afurika y’Epfo na yo iri mu bihugu 20 bikize ku isi.
Ohereza igitekerezo
|