Perezida Kagame yitabiriye inama ya ECCAS yibanda ku mutekano

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Gabon aho yitabiriye inama y’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika yo hagati (ECCAS), yibanda ku mahoro n’umutekano.

Perezida Kagame ubwo yageraga ku kibuga cy'indege muri Gabon
Perezida Kagame ubwo yageraga ku kibuga cy’indege muri Gabon

Perezida Kagame yageze i Libreville muri Gabon kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2016.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2016, hazaba inama izahuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa ECCAS (Economic Community of Central African States).

Muri iyo nama abakuru b’ibihugu bazaganira ku mahoro n’umutekano muri Afurika yo hagati.

U Rwanda rwitabiriye iyo nama nyuma y’amezi arenga atatu rwongeye gusubira mu muryango wa ECCAS, nyuma y’imyaka igera ku icyenda rwari rumaze rwaravuyemo.

Umuryango ECCAS washinzwe mu mwaka wa 1983 ufite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kw’Afurika yo hagati. Kuri ubu uwo muryango uyoborwa na Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon.

Iyo nama ihuje ibihugu byo muri Afurika yo hagati
Iyo nama ihuje ibihugu byo muri Afurika yo hagati

Mu mwaka wa 2007 u Rwanda rwari rwafashe gahunda yo kuva mu muryango wa ECCAS kugira ngo rwite ku Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubucuruzi bw’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA).

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka