Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa UAE mu nama ya #COP28

Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan ndetse n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere ya COP28 ibera I Dubai.

Perezida Kagame yakiriwe n’aba bayobozi nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza, yifatanyije n’abayobozi bakomeye ku rwego rw’isi, mu birori byo gufungura iyi nama.

Iyi nama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ibihe yatangiye ku wa 30 Ugushyingo, bikaba biteganyijwe ko izasozwa ku wa 12 Ukuboza 2023.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame mu bayobozi yifatanyije nabo harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nayhan, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonío Guterres n’abandi bakuru b’ibihugu batandukanye.

Inama ya COP28 ni inama mpuzamahanga ihuriweho ku rwego rw’isi mu kurebera hamwe ingamba zikwiye gufatwa na politiki ikurikizwa mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

Ifoto rusange y'abayobozi
Ifoto rusange y’abayobozi

COP28 ni urubuga rukomeye ruzahuza ibihugu, imiryango, ndetse n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku isi kugira ngo barebe icyakorwa mu gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Iyi nama ya COP28, yahurije hamwe abayobozi bakomeye ku rwego rw’isi baturutse mu bihugu bisaga 200, aho biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 70.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka