Perezida Kagame yitabiriye inama ya Commonwealth

Perezida Paul Kagame uyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) muri iki gihe, yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye muri uyu muryango. Iyi nama yanitabiriwe n’Umwami Charles III w’u Bwongereza.

Perezida Paul Kagame ni we uyoboye Commonwealth ubu
Perezida Paul Kagame ni we uyoboye Commonwealth ubu

Iyi nama yabereye muri Marlborough House i London, kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gicurasi 2023, Umukuru w’Igihugu yashimiye Umwami Charles III uruhare rwe no kwitangira umuryango wa Commonwealth.

Yagize ati “Turashimira Umwami kuko ubuzima bwe bwose yabweguriye ibibazo bya Commonwealth, nk’uko tuzirikana n’uruhare rwa nyakwigendera, Umwamikazi Elizabeth wa II, yaharaniye guha umuryango wa Commonwealth imiterere igezweho kandi mu cyerekezo kimwe.”

Perezida Kagame, nk’umuyobozi wa Commonwealth, yaboneyeho kwakira no guha ikaze Abayobozi b’ibihugu bya Togo na Gabon, bitabiriye inama yabo ya mbere nk’abanyamuryango bashya, anashimira Umwami Charles III, nk’Umuyobozi mushya wa Commonwealth.

Inama ya CHOGM 2022, yabereye i Kigali mu Rwanda, muri Kamena 2022, nibwo hemejwe Gabon na Togo nk’ibihugu bishya bigize Umuryango wa Commonwealth.

Ku gicamunsi, Perezida Kagame yabonanye kandi na Ranil Wickremesinghe, Perezida wa Sri Lank, ndetse abayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Sri Lanka, hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Ubunyamabanga bwa Commonwealth bwatangaje ko Abayobozi baganiriye ku nyungu zinyuranye, zirimo kongerera ubushobozi urubyiruko, kuko 2023 ari umwaka w’urubyiruko.

Umwami Charles III yavuze ko Commonwealth yamubereye ibuye rikomeza imfuruka mu buzima bwe, agaragaza ko ashyigikiye byimazeyo indangagaciro, abaturage n’ibihugu bigize uyu muryango.

Mu nama yahuje abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu 2018, nibwo bemeje ko Umwami Charles III ari we wagombaga kuzasimbura Umwamikazi Elizabeth wa II, nk’umuyobozi wa Commonwealth, ari nako byagenze nyuma yo gutanga k’Umwamikazi muri Nzeri 2022.

Muri iyi nama kandi Abakuru b’Ibihugu bongeye gushimangira ubwitange ndetse no kunga ubumwe mu gukomeza gushimangira intego n’icyerecyezo cy’umuryango wa Commonwealth, mu guteza imbere ahazaza hawo hashingiye ku gushora imari mu rubyiruko, rubarirwa muri Miliyari 1.5 mu bihugu 56 bigize uyu muryango, binyuze mu kurwongerera ubushobozi.

Iyi nama kandi yitabiriwe na Tuimalealiifano Va’aleto’a Sualauvi II, Umwami wa Samoa ari nawe uzasimbura Perezida Kagame ku buyobozi bw’uyu muryango mu 2024.

Samoa niyo izasimbura u Rwanda ku mwanya w’ubuyobozi bwa Commonwealth mu nama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, CHOGM izabera i Apia, mu murwa mukuru w’iki gihugu.

Ku ruhande rw’inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zihuriye mu muryango wa Commonwealth, Ubunyamabanga bwawo bwateguye igikorwa cyahurije hamwe abafasha b’Abakuru b’Ibihugu ndetse n’abashyitsi baturutse mu bihugu bigize Commonwealth.

Uyu muhango wayobowe na Madamu Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu biganiro byatangiwe muri icyo gikorwa byibanze ku bikenewe mu kwihutisha gahunda zo kurandura kanseri y’inkondo y’umura, no gukemura bimwe mu bibazo bibangamira kugera kuri iyi ntego muri Commonwealth. Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu biyemeje gukora ubuvugizi mu bihugu byabo.

Uyu mwaka kandi harizihizwa isabukuru y’imyaka icumi hasinywe amahame shingiro y’uyu muryango, azwi nka Commonwealth Charter, ashimangira indangagaciro n’amahame ya Commonwealth kimwe n’ibyifuzo byayo, ibihugu biwugize byiyemeje guhuriraho no kugenderaho.

Biteganyijwe Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazitabira umuhango wo kwimika umwami Charles III, uzambikwa ikamba kuri uyu wa 6 Gicurasi 2023.

Uyu muhango wo kwambika ikamba umwami Charles III uzabera mu rusengero rw’Abangilikani rwa Westminster Abbey ruri mu mujyi wa Westminster, mu Murwa Mukuru Londres.

Azimikwa hamwe n’umugore we Camilla, wagiye muri uyu mwanya ku wa 8 Nzeri 2022 nyuma y’urupfu rw’umwamikazi Elizabeth II.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka