Perezida Kagame yitabiriye inama ya 19 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, bageze Addis Ababa muri Ethiopia mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 15/07/2012 aho bitabiriye inama rusange ya 19 y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU).

Bimwe mu bizigirwamo harimo kurebera hamwe ibyagezweho mu gushyira mu bikorwa ingamba z’ikinyagihumbi (MDGs).

Iyo raporo irashyira ahagaragara n’umuyobozi wa AU, Dr Jean Ping, Mr Donald Kaberuka, Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere ndetse na Mr Abdoulie Janneh, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Economic Commission for Africa.

Minisitiri Mushikiwabo ageze i Addis Ababa.
Minisitiri Mushikiwabo ageze i Addis Ababa.

Muri iyo nama kandi biteganyijwe ko abazayitabira baziga ku busabe bw’u Rwanda bwo kwakira inama z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri 2016.

Kigali Today

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka