Perezida Kagame yitabiriye inama y’ihuriro ry’ubukungu bw’isi muri Afurika
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ni umwe mu bayobozi bakuru 700 bazitabira ihuriro rya 22 rizaganira ku bukungu bw’isi muri Afurika, rizateranira i Addis Abeba muri Ethiopia, guhera tariki 09 kugeza 11/05/2012.
Uretse kwiga uburyo Afurika yagaragaza impinduka, iyi nama izitabirwa n’abayobozi baturutse mu bihugu bigize iryo huriro, izibanda ku ngingo eshatu z’ingenzi arizo kwongerera imbaraga imiyoborere muri Afurika, kwongera ishoramari ndengamipaka no guhanga udushya dutanga amahirwe kuri bose.

Perezida Kagame asuhuza umwana wari umaze kumuha indabo.
Elsie S. Kanza uyobora iri huriro, atangaza ko Afurika yagaragaje kuzamuka ariko ko abayobozi bayo aribo bazarushaho kuyihindura no kuyiteza imbere, kugira ngo ejo hazaza hayo habe heza mu ruhando mpuzamahanga.
Ati: “Ni muri urwo rwego ihuriro ry’ubukungu bw’isi muri Afurika ryifuza impinduka nziza muri Afurika haba muri politiki, ubukungu, mu mibereho myiza…”
Iyi nama izitabirwa na bamwe mubayobozi b’ibihugu, abahagarariye za Guverinoma, ahagarariye imiryango mpuzamahanga n’imiryango itegamiye kuri Leta, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa World Economic Forum.
Marie Josée IKIBASUMBA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|