Perezida Kagame yitabiriye inama ivuga ku gukorera inkingo muri Afurika

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 09 Gicurasi 2022, Perezida Kagame yitabiriye inama ya Biro y’Inteko rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yitabiriye inama ivuga ku gukorera inkingo muri Afurika
Perezida Kagame yitabiriye inama ivuga ku gukorera inkingo muri Afurika

Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu bihuriye muri gahunda yo gukora inkingo, ikaba yibanze kuri gahunda yo gukwirakwiza inkingo ndetse no kuzikorera muri Afurika.

Mu bijyanye no gukorera inkingo ku mugabane wa Afurika, Kompanyi yo mu Budage ya BioNTech yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda na Leta ya Sénégal, yo kubaka ikigo cya mbere muri Afurika gikora inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya Mrna, byitezweho kugabanya umubare w’inkingo Afurika yajyaga gushaka hanze.

BioNTech ivuga ko mu ntangiriro icyo kigo kizagira ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 50 ku mwaka. Ni mu gihe iyi Kompanyi yatangaje ko ibikorwa byo kubaka icyo kigo mu Rwanda biteganyijwe gutangira hagati muri uyu mwaka wa 2022.

Ibi bikaba biri muri gahunda y’ubufatanye hagati ya Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka