Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza ibihugu biri imbere mu kuzamuka mu iterambere

Perezida Paul Kagame yageze muri Afurika y’Epfo, aho azitabira inama izahuza ibihugu biri imbere mu kuzamuka mu iterambere .

Perezida Kagame agera muri Afurika y'Epfo kuri uyu wa Kane
Perezida Kagame agera muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kane

Iyo nama ngarukamwaka ihuza ibihugu bitanu ari byo, Braisil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa, na Afurika y’Epfo.

Ni inama igamije guteza imbere imibanire mu Banyamuryango b’ibyo bihugu, kugira ngo bakomeze guteza imbere inyungu zabo mu iterambere.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphoza ni we watangije iyo nama ku wa 25 Kanama 2018, ikaba izamara iminsi itatu.

Abandi bakuru b’ibi bihugu bitabiriye iyo nama harimo Xi Jinping w’u Bushinwa , Vladmir Putin w’u Burusiya, na Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi.

Iyo nama irabera mu Mujyi witwa Gauteng uzwi ho kugira ubukerarugendo bushingiye ku muco.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka