Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cya Move Afrika

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ndetse bifatanya n’abakunzi ba muzika bari muri BK Arena mu gitaramo cya Move Afrika cyaririmbyemo umuraperi Kendrick Lamar.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira ibi bitaramo buri mwaka
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira ibi bitaramo buri mwaka

Perezida Kagame ubwo yari ageze muri BK Arena, yafashe umwanya abanza gusuhuza ibihumbi by’abitariye iki gitaramo ndetse avuga ko ari umugoroba w’ibyishimo n’uburyo bwiza bwo gusoza umwaka.

“Ati “Mbega uburyo bwiza bwo gusoza umwaka!”

Umukuru w’igihugu yavuze kandi ko kugira ngo umugabane wa Afurika ubashe gukomera bisaba gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo uhura nabyo.

Yavuze kandi ko u Rwanda runejejwe no kuba ruzajya rwakira ibikorwa by’umuryango wa Global Citizen binyuze mu bitaramo bya Move Afrika.

Ati: “tunejejwe no kujya twakira Global Citizen buri mwaka I Kigali binyuze muri Move Afrika.”

U Rwanda ruzajya rwakira ibi bitaramo buri mwaka, bikazanyura mu bufatanye hagati y’ikigo pgLang cya Kendrick Lamar n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB.

Ubu bufatanye buteganya ko ibi bitaramo bya “Move Afrika: Rwanda” bizajya bibera I Kigali buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere kugeza mu 2028.

Umukuru w’igihugu kandi yagarutse gato no ku ntego za Global Citizen yateguye iki gitaramo, maze avuga ko ibyo birori abituye abajyanama b’ubuzima mu Rwanda kubera uruhare rukomeye bagira mu mibereho y’abanyarwanda.

Perezida Paul Kagame mu gitaramo cya Move Afrika
Perezida Paul Kagame mu gitaramo cya Move Afrika

Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kwifuriza abitabiriye iki gitaramo Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024.

Uretse umuraperi Kendrick Lamar wari utegerjwe na benshi, abandi bahanzi basusurukije abakunzi ba muzika harimo umuhanzikazi ukomoka muri Tanzania, Zuchu, Bruce Melodie, Ariel Wayz ndetse n’umubyinnyi w’umunyarwandakazi wamamaye mu kubyina, Sherrie Silver.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka