Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’irahira rya Kenyatta

Perezida Paul Kagame yitabiriye ibirori byo kurahira kwa mugenzi we wa Kenya, Perezida Uhuru Kenyatta, uzarahira kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017.

Perezida Kagame agiye gushyigikira Perezida Kenyatta, nyuma y’uko nawe yari yaje mu irahira rye riheruka muri Kanama 2017.

Perezida Kenyatta ni umwe mu nshuti za hafi za Perezida Kagame, kandi ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye haba muri politiki no mu iterambere.

U Rwanda rukoresha icyambu cya Mombasa mu gukura no kohereza ibintu mu mahanga, mu gihe n’Abanya-Kenya bafite ibikorwa byinshi by’ishoramari mu Rwanda.

Aya makuru turakomeza kuyabakurikiranira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka