Perezida Kagame yishimiye kwifatanya n’abuzukuru be ku isabukuru yabo y’amavuko

Perezida Paul Kagame yishimiye gusohokana n’abuzukuru be ku munsi wabo w’isabukuru y’amavuko bizihije ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023.

Perezida Kagame yabigaragaje mu butumwa yashyize kuri Twitter buherekejwe n’ifoto ari kumwe n’abuzukuru be bombi.

Yagize ati: “Nishimiye gusohoka n’abakobwa bange ku munsi mukuru wabo w’amavuko, ku munsi umwe tariki 19 Nyakanga. Ndabakunda”

Abuzukuru b’umukuru w’Igihugu bizihiza isabukuru y’amavuko ku wa 19 Nyakanga, itariki bombi bavukiyeho mu myaka itandukanye.

Imfura ya Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma akaba umwuzukuru wa mbere wa Perezida Kagame yavutse tariki 19 Nyakanga 2020 yitwa Anaya Abe Ndengeyingoma akaba yarujuje imyaka itatu.

Ni mugihe ubuheta akaba umwuzukuru wa kabiri wa Perezida Kagame yitwa Amalia Agwize Ndengeyingoma, wujuje umwaka umwe wavutse tariki 19 Nyakanga 2022.

Ku wa Gatatu ku munsi nyirizina aba buzukuru ba Perezida Kagame bizihirizaho isabukuru y’amavuko nibwo Ange Kagame yatangaje amazina y’abana be b’abakobwa babiri yabyaranye n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

Ni mu butumwa Ange Kagame yashyize ku rubuga rwa Twitter ndetse ashimira Imana yamuhaye abana nk’impano y’agaciro mu buzima bwe.

Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, tariki ya 6 Nyakanga 2019 nibwo yasezeranye kubana akaramata na Bertrand Ndengeyingoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkunda ko His Excellency wacu yizihirwa cyane.Abana ni umugisha duhabwa n’imana ishaka ko duhora twishimye.Natwe tujye duharanira kuyishimisha,twilinda gukora ibyo itubuza.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 21-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka